Quantcast
Channel: Ubuzimabwacu | Kinyarwanda, Rwanda Healthcare, Rwanda Medicine, Sanitation, Nutrition and Diet, Rwanda Biodiversity » Rwanda Visit
Viewing all articles
Browse latest Browse all 4

Kayonza: Abayobozi b’inzego z’ibanze biyemeje gukemura ibibazo by’isuku mu gihe cy’ibyumweru bibiri

$
0
0

 Kayonza: Abayobozi b’inzego z’ibanze biyemeje gukemura ibibazo by’isuku mu gihe cy’ibyumweru bibiri

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kayonza ngo bagiye guhagurukira isuku ku buryo mu gihe cy’ibyumweru bibiri ibibazo byose birebana n’isuku muri ako karere bizaba byabonewe ibisubizo.

Ni intego bihaye nyuma yo kumurikirwa raporo y’ibyavuye mu igenzura itsinda ry’abagize inteko ishinga amategeko (senateur Mike Rugema, depite Mutesi Anita na depite Safari Begumisa Theoneste) bakoreye muri ako karere mu gihe cy’iminsi icumi kuva tariki 24/01/2015, bagasanga hari isuku nke mu ngo, mu bigo by’amashuri, ibigo nderabuzima n’ibigo by’amashuri.

Ubwo bamurikaga raporo y’ibyavuye muri iryo genzura kuri uyu wakabiri tariki 03/02/2015, bamwe mu bayobora ahagaragaye ibibazo by’isuku nke basaga nk’abafite ipfunwe. Senateri Mike Rugema avuga ko kimwe mu byo babonye kinababaje ari uko hari abaturage benshi bararana n’amatungo.

Yagize ati “[Ikibazo cy’abaturage bararana n’amatungo] twarakibonye rwose kandi cyanadukojeje isoni kuko nta Munyarwanda ukwiye kurarana n’amatungo mu nzu araramo. Izindi gahunda z’isuku nazo ntabwo zubahirizwa uko bikwiye, kuko ahenshi imisarane ntiyari ihari”

Itsinda ryakoze iryo genzura ntiryabashije kugera mu ngo zose muri ako karere, ariko ryagiye ritoranya nkeya muri buri murenge kandi risanga zifite byinshi zihuriyeho mu bijyanye n’isuku nke. Mu bindi bibazo byagaragaye harimo kuba henshi muri ako karere nta bimoteri by’imyanda biharangwa, isuku nke irangwa muri bimwe mu bigo nderabuzima n’ibigo by’amashuri, ndetse n’isuku y’abana muri rusange ititabwaho uko bikwiye.

Nyuma yo kugaragarizwa ibyo byose abayobozi bo mu nzego z’ibanze mu karere ka Kayonza bavuze ko bagiye ku bikosora mu gihe cy’ibyumweru bibiri nk’uko byavuzwe na Sikubwabo Benoit usanzwe ari umuyobozi ushinzwe ubukungu n’imari mu karere ka Kayonza, ariko muri iyi minsi akaba ari we uri kuyobora ako karere kuko umuyobozi wa ko ari mu kiruhuko.

Yagize ati “Buri muntu wese yagize ipfunwe ry’ibyo atakoze kandi yagombaga kuba yarakoze. Dufite inshingano zo gukurikirana ibyo bibazo byose bikarangira mu gihe gitoya ku buryo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri hazaba hagaragaye impinduka kuko ari ibintu bidasaba ingengo y’imari ahubwo byabayeho ku burangare”

Icyemezo aba bayobozi bafashe gisa n’igiteye impungenge z’uko ishyirwa mu bikorwa rya cyo ryazaba intandaro yo guhutaza bamwe mu baturage, nk’uko byagiye bigaragara aho leta itekereza gahunda ziteza imbere abaturage, ariko zajya gushyirwa mu bikorwa bamwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze bakabikora nabi bahutaza abaturage n’ubwo izo gahunda ubwazo ziba ari nziza.

Asubiza kuri iki kibazo Sikubwabo yagize ati “Izo mpungenge ntawe utazigira kuko birashoboka, ariko twiyemeje ko ejo mu gitondo tuzakora inama ya komite nyobozi izaba igamije gutegura uburyo tugiye kumanuka dufatanyije n’inzego ziri hasi z’ubuyobozi kugira ngo kwihutisha ibikorwa bigerweho nta muntu uhutajwe”

N’ubwo aba bayobozi bihaye igihe cy’ibyumweru bibiri kugira ngo ibyo bibazo bibe byakosowe, senateri Mike Rugema yavuze ko icyo gihe atari cyo kamara kugira ngo ibibazo byose bibe byakemutse, asaba abayobozi gufata umwanya wo kubikemura bitonze kandi bagakora ibishoboka ku buryo isuku iba umuco mu baturage.

“Ntibakwiye kuvuga ngo bizarangira mu cyumweru kimwe, igihe byatwara ntabwo ari cyo cya ngombwa. Icyangombwa ni uko ikibazo cy’isuku kigomba gukemuka kandi isuku ikaba umuco” uku niko senateri Rugema yakomeje abisobanura.

N’ubwo hari ibice byagiye bigaragaraho kugira ibibazo bikomeye by’isuku nke mu karere ka Kayonza, hari n’ibigo bimwe na bimwe byagaragayemo isuku ku buryo busesuye. Ibyo ni nk’amasuri ya GS Gahini na ES Kabarondo, ndetse n’ikigo nderabuzima cya Kabarondo bikwiye gufatwaho urugero nk’uko abakoze iryo genzura babitanzemo inama.

Ibibazo by’isuku nke yagiye igaragara hirya no hino mu gihugu ni bimwe mu biraje inshinga abayobozi bakuru b’igihugu. Ibi bibazo byatangiye kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko ubwo umukuru w’igihugu Paul Kagame yasuraga intara y’uburasirazuba mu mpera z’umwaka ushize akavuga ko bigomba gukosoka.

 

 


Viewing all articles
Browse latest Browse all 4

Latest Images

Trending Articles





Latest Images